News & Events Details

04
Apr

Urugomero rw’amashanyarazi akomoka kuri “Gaz Methane” mu Karere ka Rubavu rwatangiye gutanga Megawati 50 z’amashanyarazi ku muyoboro mugari

Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruyabyaza umusaruro akomotse kuri gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu, imirimo yo kubaka uru rugomero ikaba yararangiye, rwubatswe na sosiyete y’abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd (SPLK), ndetse rukaba ruherereye mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bijyanye n’amashanyarazi muri iyi sosiyete ya SPLK yubatse uru ruganda rw’amashanyarazi, bwana Byiringiro Maximilien, avuga ko imirimo yo kubaka uru ruganda yarangiye, ndetse batangiye gutanga amashanyarazi ku muyoboro mugari binyuze muri Sosiyete y’u Rwanda ishizwe ingufu (REG).

Byiringiro yagize ati “twatangiye gutanga amashanyarazi ya mbere ku muyoboro mugari (on grid) tariki 15 Werurwe 2023 icyo gihe byari mu igerageza, ariko guhera muri Werurwe 2024 ubu turi gutanga megawati 50 ku muyoboro mugari.”

Kabuto Alexis; Umuyobozi Mukuru wa SPLK avuga ko ku ikubitiro uru ruganda rwatangiye rukoresha abakozi 500 harimo 150 b’abanyamahanga n’abandi 350 b’abanyarwanda, ariko kubera imirimo yo kurwubaka yarangiye ubu hari gukora abakozi batagera ku 100.

Kabuto avuga ko iyi sosiyete yabo gaz icukura izayibyaza amashanyarazi gusa nta gaz izatunganywa ngo ikoreshwe mu guteka.

Asobanura uburyo bizakorwa, Kabuto yavuze ko “gaz methane”  icukurwa muri metero 355 ndetse ibyuma biyicukura biri mu kiyaga cya Kivu, hatangiye imirimo yo kuyicukura no kuyitunganya.

Kabuto avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane kuri uru rugomero kuko mu masezerano basinyanye na Leta y’u Rwanda, aya mashanyarazi batanga  ahendutse ugereranyije n’uburyo izindi ngomero zigenga ziyagurisha na Leta.

Gakwavu Claver; Umuyobozi w’agateganyo wa EUCL, avuga ko aribyo koko Uru rugomero rwatangiye gutanga amashanyarazi ku muyoboro mugari ndetse yongereye ingano y’amashanyarazi u Rwanda rufite.

SPLK yatangiye kubaka uru rugomero tariki 01 Ukwakira 2019 aho byari biteganyijwe ko rwuzura mu myaka ibiri ariko biza kudindizwa n’icyorezo cya COVID-19.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye miliyoni 220 z’amadolari y’Amerika ni hafi miliyari 290 z’amafranga y’u Rwanda.

Mu korohereza ishoramari, Leta y’u Rwanda yafashije Shema Power Lake Kivu Ltd iyubakira ibikorwaremezo birimo imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi ikura umuriro muri urwo rugomero iyageza ku muyoboro mugari (on-grid) n’ibindi.

Kugeza ubu mu Rwanda ingo izifite amashanyarazi zisaga 76%.

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727