Expropriation

The national energy sector targets have been and will always be ambitious, given the role of the sector in socio-economic transformation of the country. Electricity for example is key in boosting the productivity of key growth sectors such as mining, agro-processing, construction and the service sector.

To ensure all potential beneficiaries get access to reliable and affordable access to electricity, more power stations have to be built while the transmission and distribution network has to expand to the countryside. In all this, land is the prime factor of production and the people that are asked to relocate are compensated for their land used.

It is important for the beneficiaries to always be ready with necessary support documents such as their own National Identity Cards, Active Bank Accounts, proof of land or property ownership for those whose property are to be affected among others. Local leaders can play an active role in this joint sensitization as we aim to speed-up the settlement process for People Affected by the energy projects.

Other than coming to REG head offices from afar, beneficiaries would instead visit our respective branches present in all districts for information on how far settlement of their claims will have gone.

As a long-term strategy to control developments around expropriation once and for all, the Rwanda Energy Group has developed an online tool through which beneficiaries can request for expropriation information and check respective file status.

   

 

Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwihaye intego zitandukanye hashingiwe ku kamaro ingufu zigira mu iterambere ry’igihugu. Dufashe urugero, amashanyarazi agira uruhare runini mu kongera umusaruro mu nzego zitandukanye nk’inganda z’amabuye y’agaciro, izitunganya ibikomoka ku buhinzi, ubwubatsi ndetse n’inzego zitanga serivisi. 

Mu rwego rwo kwihutisha kongera no gukwirakwiza amashanyarazi hagamijwe kuyageza ku Banyarwanda bose, hubatswe inganda nshya zitanga amashanyarazi ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi mu gihugu iragurwa. Mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo rero, hakenerwa ubutaka buhagije, bigatuma abaturage bimurwa bakagenerwa ingurane ikwiye.

Ni ngombwa ko abagenerwa ingurane batanga ibyangombwa byose bikenewe nka fotokopi y’indangamuntu, numero ya konti muri banki bakoresha ndetse n’icyemezo cy’uko ubutaka bwakoreshejwe ari ubwabo (icyemezo cy’ubutaka). Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kugira uruhare mu gukangurira abaturage gutanga ibi byangombwa kugira ngo bahabwe ingurane mu buryo bwihuse maze imirimo yo guteza imbere ingufu ikorwe nta nkomyi.

Mu rwego rwo kunoza serivisi zigenerwa abasaba ingurane, aho kugira ngo abaturage baze ku biro  bikuru bya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) baturutse kure, ubu abaturage basabwa kugana amashami ya REG maze bagahabwa amakuru y’aho dosiye zabo zigeze ndetse bagahabwa ubufasha ahari ikibazo.

REG ubu yashyizeho ingamba z’igihe kirekire zigamije kugenzura uko dosiye z’ingurane zikorwa ndetse n’uko zikemurwa. Hashyizweho uburyo bw’ ikoranabuhanga bukoresha murandasi (internet) aho umuturage ashobora kumenya we ubwe amakuru ajyanye n’ aho dosiye ye igeze akoresheje mudasobwa.

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727