News & Events Details

30
Jan

Umwiherero w’abayobozi bakuru ba REG washimangiye umuhate wo kunoza serivisi mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ku wa 27 Mutarama 2026, abayobozi bakuru ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG n’ibigo biyishamikiyeho (EUCL&EDCL) bahuriye mu mwiherero ngarukamwaka w’umunsi umwe barebera hamwe icyerecyezo cy’Ikigo mu gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma y’Imyaka Itanu (NTS2).

Iyi nama yabaye umwanya mwiza ku bayobozi bakuru wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu kurushaho kubaka umuco wo gukorera hamwe hagamijwe kunoza akazi, ndetse wabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe amasomo ikigo gikwiye kwigira ku mbogamizi zo mu bihe byashize.

Atangiza umwiherero, Umuyobozi  Mukuru w’Ishami rya REG rya EUCL (Energy Utility Corporation Limited (EUCL), Bwana Gakwavu Claver, yagaragaje akamaro ko gutangira umwaka habaho kwisuzuma no gusangira icyerekezo gihuriweho ku bayobozi bakuru bayoboye abandi.

 Yagize ati, “Gutangira umwaka turi hamwe ngo twisuzume,  mu by’ukuri biradufasha kongera guhuza no kurebera hamwe ibyo twihayeho intego  mu gutanga ingufu zifite imbaraga zitezweho gusubiza ibyo abakiriya bacu badutegerejeho mu iterambere ry’igihugu.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umwiherero, Umuyobozi Mukuru wa REG, Bwana Armand Zingiro, yasabye abayobozi bakuru kurushaho kwimakaza umuco ushingiye ku musaruro w’ibikorwa  bifatika.

Yagize ati, “Tugomba gukomeza kwimakaza umuco ushingiye ku gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, uyu ni umwanya wo gusuzuma aho tugeze dushingiye ku ntego za NST2, no kunoza imikoranire hagati y’ibigo bigize REG. Ni ingenzi kandi guteza imbere umuco utarangwamo ruswa no gutegura neza ejo hazaza kugira ngo izamuka ry’imishinga ikenera amashanyarazi rijyane n’ibikorwaremezo byo kuyongera.”

Abitabiriye umwiherero basangiye amakuru ajyanye n’igenzura n’iyubahirizwa ry’amategeko, aho ubuyobozi bwishimiye intambwe ikomeye aho raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) igaragaza ko REG yabonye raporo nta makemwa mu mikoreshereze y’umutungo akaba ari raporo  y’ umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku itariki ya 30 Kamena 2025. Iyi ntambwe ifatwa nk’ikimenyetso cy’imiyoborere myiza no kubazwa inshingano z’ibyo dukora.

Hanagarutswe ku bibazo bijyanye no guhangana na ruswa mu mitangire ya serivisi kuko ari imbogamizi ku iterambere ry’Ikigo n’iry'igihugu.

Abitabiriye inama basabwe kurebera hamwe impamvu muzi yaba iteza ingeso ya ruswa kugira ngo hashakwe ibisubizo birandura ikibazo kandi bigafasha mu kubaka icyizere abakiriya bafitiye REG.

Inama nk’iyi yaherukaga kuba muri Gicurasi 2025.

                                       Umusozo

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727