
Ku wa 15 na 16 Mutarama 2026, Abayobozi Bakuru muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), bayobowe n’Umuyobozi Mukuru Armand Zingiro, basuye imwe mu mishinga minini y’ibikorwa by’ingufu iri kubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Gicumbi.
Ni uruzinduko rwari rugamije gukurikirana imikorere y’abarwiyemezamirimo no kubibutsa ko imishinga igomba kurangirira igihe yateganyirijwe kuko itegerejwe cyane n’abaturage ndetse n’abashoramari mu bikorwa by’iterambere.
Mu Karere ka Bugesera, abayobozi bagaragarijwe ko ibikorwa byo kubaka ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Bugesera bigeze kuri 30% .Ni ikusanyirizo rizagira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza amashanyarazi mu cyanya cy’Inganda cya Bugesera no mu bindi bice by’Igihugu.
Mu Karere ka Ngoma, abayobozi basuye KEFA Bridge, Ikigo cy’Ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere giherutse guhabwa ‘transformer’ ya kVA 160 izabafasha mu bikorwa byo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Umunsi wa mbere w’uruzinduko mu Ntara y’I Burasirazuba wasorejwe mu Karere ka Kirehe, aho imirimo yo kubaka ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe (Kirehe Substation) iri ku kigero cyo gusiza ikibanza, mu gihe iri kusanyirizo rizaba ryuzuye rikazafasha byumwihariko kongera ingu zikoreshwa mu kuhira imyaka muri ako gace.
Mu butumwa yahaye barwiyemezamirimo, Umuyobozi Mukuru wa REG Armand Zingiro yashimangiye ko ari ngombwa ko imirimo ishyirwamo imbaraga, abasaba kubahiriza igihe cyagenwe mu masezerano, kwita ku buziranenge bw’ibyo bubaka ndetse n’ingamba z’ubwirinzi ku bakozi bari mu kazi.
Yagize ati: “Iyi mishinga izatuma turushaho kugira imiyoboro idateza ibibazo byo gutuma amashanyarazi avaho yongera agaruka kandi ni imishinga izafasha abaturage n’abashoramari mu bikorwa bishyigikira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, byumwihariho ikusanyirizo rya Kirehe rizafasha mu gutanga ingufu zikoreshwa mu kuhira imyaka.”
Umunsi wa kabiri wibanze mu gusura mishanga migari iri mu turere twa Nyagatare, Rutsiro na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Ku ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Gabiro, itsinda ryasuye imirimo yo kubaka umuyoboro w’amashyanyarazi uringaniye wa 110 kV, ukazahuza ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Gabiro n’irya Nyagatare rigeze kuri 70% mu kuryubaka.
Mu Karere ka Nyagatare kandi hasuwe “smart cabin”, igiye gusozwa kuzura izafasha mu kugenzura no gucunga uko amashanyarazi agezwa ku bakiriya hifashishijwe ikoranabuhanga no gutahura byihuse ikibazo kibayeho.
Abayobozi kandi basuye Ishuri rya Tekiniki rya Benebikira TCC riri Karere ka Gatsibo, riherutse guhabwa ‘transformer’ nshya yashyizweho mu gufasha icyo kigo kubona amashanyarazi afite imbaraga azafasha abanyeshuri biga ubumenyingiro mu gutegura amafunguro (food processing), kudoda, ububaji n’ibindi.
Umuyobozi w’iryo shuri, Soeur Mukamugema Mariya Veneranda, yakiriye neza icyo gikorwa remezo avuga ko kije guhindura uko ibintu byakorwaga kandi bizafasha abanyeshuri kurushaho kugira ubumenyi bubafasha kuzinjira ku isoko ry’umurimo bafite icyo bazi.
Ibikorwa byo gusura imishinga y’ibikorwaremezo by’amashanyarazi, byasorejwe mu karere Gicumbi, ahasuwe ikusanyirizo ry’amashanyarazi aho imirimo igeze mu gusiza no kubaka imikingo (retaining walls), iryo kusanyirizo nirirangira rikaba ryitezweho kuzunganira indi miyoboro iri muri ako gace mu gukwirakwiza amashanyarazi ku bafatabuguzi.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727