
Mu rwego rwo kwirinda inkongi y’umuriro yaturuka ku ikoreshwa nabi rya gazi, Sosiye y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG, irakwibutsa ibyo ugomba kwitwararika:
1.Icupa rya gazi ukoresha rigomba kuba ritarangiritse
2.Reba niba umugozi n’ishyiga byagenewe gukoreshwa kuri gazi
bitarangiritse
3.Icupa rya gazi riterekwa rihagaze kandi ahantu hari umwuka
4.Umugozi uva ku icupa ujyana gazi mu ishyiga ugomba guca ahantu hatari ubushyuhe bwawangiza
5.Hindura umugozi wawe igihe bigaragara ko ushaje cyangwa wangiritse
6.Si byiza gutereka icupa rya gazi iruhande rw’ishyiga utekeyeho
7.Kirazira gukoresha imbabura y’amakara cyangwa ikindi kintu cyose gitanga umuriro mu cyumba ukoresha utekera kuri gazi
8.Irinde gutwara gazi ku igare , moto, cyangwa imodoka, icupa ritambitse, rigomba kuba buri gihe rihagaze
9.Kirazira gusukura ibikoresho bya gazi ( amashyiga, imigozi, regirateri , icupa, ….) ukoresheje alukoro, esansi cyangwa ibindi byagurumana
10.Ni byiza gukoresha agakoresho gapima ko gazi yasohotse, igakwira mu cyumba utekeyemo kitwa ‘’gas detector’’
11.Bibaye byiza icupa rya gazi ryakubakirwa hanze y’icyumba batekeramo, ariko habonekamo umwuka, hasakaye kandi hakaba ari ahantu icupa ridashobora guhanuka.
Niba mu nzu yawe wunvisemo impumuro ya gazi , kora ibi bikurikira :
1.Irinde kugira igikorwa ukora kijyanye n’amashanyarazi nko gucana amatara cyangwa kuyazimya, gucomeka ibyuma bikoresha amashanyarazi nk’ipasi n’ibindi.
2.Funga gazi ku icupa no ku ishyiga
3. Fungura amadirishya n’inzugi umwuka wo hanze winjire mu nzu
4.Comokora icupa rya gazi urisohore hanze kure y’ibikoresho bishobora gukongeza umuriro.
5.Shakisha aho iyo gazi yasohokeraga (hashobora kuba ku icupa, regirateri, ku mugozi cyangwa ishyiga rihitisha gazi).
Ku bindi bisobanuro wahamagara numero ya telephone igendanwa :
+250788358319
TEKA NEZA MU MUTEKANO USESEYU UMURYANGO UNEZERWE
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727