
Gukwirakwiza amashanyarazi ku batuye akarere ka Rwamagana mu Ntara y’I Burasirazuba bigeze kuri 86%, akaba ari ikintu sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG yimisha binyuze mu ishami ryayo rya Rwamagana, ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ibiri iri mbere abaturage bose batarabona amashanyarazi bazaba bayabonye.
Bamwe mu baturage bamaze kugezwaho amashanyarazi bavuga ko bamaze kuva mu bwigunge kuko bavuye mu icuraburindi ubu bakaba baranatangiye gutekereza uburyo bwo kuyabyaza umusaruro bakiteza imbere.
Uwimana Belancilla, ni umwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Munyaga uherutse kugezwaho amashanyarazi, ubwo yaganiraga n’umukozi wa REG wari wabasuye yagize ati, ‘’Kuva tubonye amashanyarazi twarishimye cyane, natwe tubona tuvuye mu icuraburindi tujya ahantu heza. Turashimira Perezida Kagame watugiriye neza. Twavuye mu bwigunge, batwubakiye amazu turi abapfakazi tutagira aho tuba none ejo bundi baduhaye n’umuriro ni ishimwe rikomeye cyane.’’
Nkuranga Juvenal utuye mu kagari ka Kaduha nawe uherutse kugezwaho amashanyarazi yagize ati: ‘’Twarishimye, turacana, turacaginga amatelefoni, abana bariga neza n’amanota yariyongereye, ubu kandi twatangiye no gutekereza imishinga yarushaho kuduteza imbere.’’
Jean Pierre Maniraguha, Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Rwamagana, avuga ko gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi muri ako karere ishimishije kandi ko mu gihe gito kiri imbere abaturage bose bo muri ako karere bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.
Yagize ati: ‘’Muri uyu mwaka gusa w’ingengo y’imari 2025-2026 hari umuhigo twihaye wo kugeza amashanyarazi muri aka karere ka Rwamagana ku ngo zigera ku 9,500, kandi bagomba kuba bagejejweho amashanyarazi bitarenze mu kwezi kwa 6 kwa 2026. Nubwo twari twihaye imyaka itanu ngo tube twageze ku ngo 100%, twe umuvuduko dufite dufatanyije n’akarere, abaterankunga na ba rwiyemezamirimo, turumva mu myaka ibiri iri imbere tuzaba tugeze ku 100% nta gihinndutse.’’
Avuga kandi ko n’abafite ibibazo by’umuriro udafite imbaraga cyangwa ucikagurika nabo ko hari umushinga ugiye ku bikemura muri icyo gihe cy’imyaka ibiri.
Yakomeje agira ati: ‘’Abaturage badafite amashanyarazi bashonje bahishiwe….Abafite ikibazo cy’umuriro mukeya nabyo mu myaka ibiri iri imbere bizaba ari amateka hano mu karere ka Rwamagana.’’
REG ivuga ko hari umushinga witwa TBAE uteganya gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Rwamagana ku ngo zirenga 16,000.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rwamagana nka Munyentwali Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga, bakangurira abaturage kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi bagakora imishinga ibateza imbere nko gukora ububaji, gusudira, kogosha n’ibindi byabateza imbere. Anasaba abaturage bagituye mu buhinzi ko bahinduza ubutaka bwabo bakajya ahari imiturire kugira ngo biborohere kugezwaho amashanyarazi.
Imibare itangazwa na REG igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka 2025 mu karere ka Rwamagana abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi kuri ubu bageze ku gipimo cya 86%. Mu Rwanda abagezweho n’amashanyarazi bangana na 85%. Ni mu gihe REG yihaye intego y’uko abanyarwanda bose 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu myaka itanu iri imbere.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727