News & Events Details

20
Mar

REG yizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wa 2024

Kuwa gatanu tariki 15 Werurwe 2024 I Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali muri Crown Conference Hall, abagore bakora muri Sosiyete y’u Rwanda ishizwe ingufu (Rwanda Energy Group) ndetse n’ubuyobozi bwa REG bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wa 2024.

Uyu munsi wizihijwe icyumweru kimwe nyuma kuko ubusanzwe wizihizwa tariki 08 Werurwe buri mwaka.

Umushyitsi Mukuru wari uhari Madamu Uwase Patricia, usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yahaye abagore ubuhamya nk’umwe mu bagore kandi banakora mu Nzego nkuru z’igihugu.

Uwase yibukije abagore bakora muri REG amahirwe ahari mu gihugu n’uburyo yabyazwa umusaruro.

Uyu munyamabanga wa Leta muri MININFRA yabwiye abagore ko bagomba gukora cyane kandi ntibiyime amahirwe ndetse bakabifatanya no kwita ku ngo zabo nka ba mutima w’urugo.

Armand Zingiro; Umuyobozi Mukuru wa REG, nawe yongeye kwibutsa abagore bakora muri REG ko bahawe amahirwe angana n’aya basaza babo b’abagabo.

Zingiro yongeye ndetse kubashimira umuhate bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bikoresha abagore benshi mu Nzego zifata ibyemezo aho 30% bari mu Nzego nkuru z’ubuyobozi.

By’umwihariko muri REG, abagore basaga 22% bakoramo ahanini umubare muto wabo ugaterwa n’uko abagore cyera batakundaga kwiga ibijyanye n’umwuga w’amashanyarazi gusa imyumvire igenda ihinduka.

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727