
Kuri uyu wa mbere, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yifatanyije na Politekinike y’u Rwanda iteza imbere imyuga n’ubumenyi-ngiro Rwanda Polytechnic (RP) mu gikorwa cyo gutangiza amarushanwa yo guhimba udushya mw’ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga ibisubizo ku bibazo ibigo ndetse n’inganda zo mu Rwanda zihura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Ni amarushanywa ngaruka-mwaka yiswe RP SKILLS CHALLENGE 2026 EDITION:HACHATHON. Ijambo “Hackathon” ni igikorwa gihuza abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga cyangwa ibitekerezo bishya, bakamarana igihe runaka (nk’aba banyeshuri bazamarana iminsi 16) bakora ku mushinga umwe bashaka igisubizo ku kibazo runaka. Mu magambo yoroshye, Hackathon ni irushanwa cyangwa amahugurwa aho abantu bahanga udushya (innovation) mu gihe gito.
Ni abanyeshuri 52 bari mu matsinda 18 bafite imishinga (Challenges) 6 yatoranyijwe ijyanye na Kompanyi kandi esheshatu zitandukanye zayitanze ngo ishakirwe ibisubizo muri RP. Muri abo banyeshuri kandi harimo n’abakoze umushinga wo gushaka igisubizo cyo kurwanya ubujura n’abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ibizwi nka Vandalism mu cyongereza, umushingwa cg hachathon bahawe mu gitekerezo cyaturutse kuri REG ikaba inarimo gusuzuma ibisubizo (solutions) birimo gutangwa n’abo banyeshuri.
Ni umushinga abo banyeshuri bemeza ko n’uramuka utsinze muri aya marushanwa uzatanga umusaruro ufatika mu gufasha REG mu kurwanya abantu bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ; yewe n’abo banyeshuri bakazishimira umusanzu wabo bazaba bahaye igihugu mu kurwanya abangiza ibikorwaremezo. Kwangiza ibikorwaremezo n’imwe kuri ubu mu mbogamizi zikibangamiye REG aho iyo bikorwaremezo by’amashanyarazi byangijwe bigira ingaruka ku baturage muri rusange.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri RP (Ishami) College ya Kigali Dr Alice Ikuzwe, avuga ko iki gikorwa gitegurwa buri mwaka mbere y’uko abanyeshuri basoza ku mugaragaro amasomo yabo bagamije gutuma ubumenyi bakuye mu ishuri (theory) bakabishyira mu bikorwa binyuze mu nganda cg ibigo harimo REG biba byarabanje kuvugana na RP bikeneye ibyo bisubizo ku bibazo runaka bafite.
Ati: ‘’Twiteze ko aba banyeshuri bazatanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye biri mu nganda zakoranye na RP harimo nka Inyange (yifuza ikoranabuhanga ryafasha mu kugabanya no gukoresha neza umuriro w’amashanyarazi), REG (ikeneye ikoranabuhanga ryo kurwanya abangiza ibikorwaremezo Vandalism), AIRTEL n’ibindi.”
Mu mishinga irimo gukorwaho ubushakashatsi mu kuba yabonerwa ibisubizo harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho, n’iyindi.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727