News & Events Details

13
Mar

REG yatangiye kuvugurura ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura umuriro

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yatangije ivugurura ry’ ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugurisha umuriro w’amashanyarazi (prepayment system).

 

Iri vugurura rirareba abafatabuguzi bose bakoresha mubazi z’amashanyarazi (Cashpower) kandi rikorwa rimwe gusa, winjiza imibare y’umuriro (tokeni) muri mubazi nk’uko bisanzwe, mu gihe uzaba waguze umuriro w’amashanyarazi:

 

Ubwo umuyobozi mukuru wa REG, Bwana Armand Zingiro yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 11 Werurwe 2024; yavuze ko iri koranabuhanga ryatangiye kuvugururwa Atari umwihariko w’u Rwanda ahubwo biri gukorwa ku isi hose.

 

Zingiro yagize ati “Uko iri vugururwa riri gukorwa, Umufatabuguzi waguze umuriro azabona imibare y’ibyiciro bitatu (tokeni eshatu) icyarimwe. Izo tokeni zigomba kwinjizwa neza muri mubazi uhereye kuri tokeni ya mbere kugera ku ya gatatu  uzikurikiranya neza uko zikurikiranye. (uhera kuri tokeni ya 1 ukemeza, ugakurikizaho tokeni ya 2 ukemeza, ugasoreza kuri tokeni ya 3 nabwo ukemeza). Ibi turi kubikora mu rwego rwo kugira ngo tujyane n’igihe.”

 

Umuyobozi Mukuru wa REG avuga ko ikoranabuhanga bakoreshaga ryatangiye muri 1993 ku isi yose, mu Rwanda ritangira mu 1996 ubwo hatangizwaga gukoresha za cashpower zishyura amashanyarazi mbere.

 

Umufatabuguzi akurikiza amabwiriza akurikira mu kuvugurura mubazi (cashpower) ye:

  • Buri “tokeni” igomba kwinjizwa ukwayo kandi ikemezwa nk’uko bisanzwe bikorwa.  Iyo umaze gushyiramo izo tokeni zose neza, nibwo ubona ko umuriro w’amashanyarazi waguze ugiye muri mubazi yawe. Icyo gihe ikoranabuhanga ryo muri mubazi yawe riba rivuguruwe.
  • Uwaba yaraguze umuriro atarawushyira muri mubazi ye arasabwa kuwushyiramo mbere y’uko ashyiramo za tokeni 3 azahabwa kugira ngo utazamupfira ubusa nyuma y’ivugurura.
  • Iri vugurura ririmo gukorwa mu byiciro, igihe cyose utarabona tokeni 3 ugura umuriro nk’uko bisanzwe, ubwo mubazi yawe (cashpower) yawe ntiragerwaho mu ivugurura.

 

Uwagira ikibazo wese yabariza ku Ishami rya REG, cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa 2727. 

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727