Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yatangije ivugurura ry’ ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugurisha umuriro w’amashanyarazi (prepayment system).
Iri vugurura rirareba abafatabuguzi bose bakoresha mubazi z’amashanyarazi (Cashpower) kandi rikorwa rimwe gusa, winjiza imibare y’umuriro (tokeni) muri mubazi nk’uko bisanzwe, mu gihe uzaba waguze umuriro w’amashanyarazi:
Ubwo umuyobozi mukuru wa REG, Bwana Armand Zingiro yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 11 Werurwe 2024; yavuze ko iri koranabuhanga ryatangiye kuvugururwa Atari umwihariko w’u Rwanda ahubwo biri gukorwa ku isi hose.
Zingiro yagize ati “Uko iri vugururwa riri gukorwa, Umufatabuguzi waguze umuriro azabona imibare y’ibyiciro bitatu (tokeni eshatu) icyarimwe. Izo tokeni zigomba kwinjizwa neza muri mubazi uhereye kuri tokeni ya mbere kugera ku ya gatatu uzikurikiranya neza uko zikurikiranye. (uhera kuri tokeni ya 1 ukemeza, ugakurikizaho tokeni ya 2 ukemeza, ugasoreza kuri tokeni ya 3 nabwo ukemeza). Ibi turi kubikora mu rwego rwo kugira ngo tujyane n’igihe.”
Umuyobozi Mukuru wa REG avuga ko ikoranabuhanga bakoreshaga ryatangiye muri 1993 ku isi yose, mu Rwanda ritangira mu 1996 ubwo hatangizwaga gukoresha za cashpower zishyura amashanyarazi mbere.
Umufatabuguzi akurikiza amabwiriza akurikira mu kuvugurura mubazi (cashpower) ye:
Uwagira ikibazo wese yabariza ku Ishami rya REG, cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa 2727.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727