
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), bwasabye abafatabuguzi kwirinda kwishyura serivisi zose aho ziva zikagera mu ntoki mu rwego rwo kurwanya ruswa, ahubwo bagakoresha banki n’irindi koranabuhanga mu gihe bagaragarijwe ko izo serivisi zishyurwa.
Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ubwo ubuyobozi bwa REG bwifatanyaga n’abanya-Kigali muri Siporo Rusange imaze kumenyekana nka‘Car free day’.
Umuyobozi Mukuru wa REG, bwana Zingiro Armand yasabye abitabiriye siporo kwirinda kwishyura mu ntoki serivisi zitangwa na REG baba byibwirije cyangwa se ari umukozi ubibasabye, ahubwo bagakoresha banki n’irindi koranabuhanga, anabasaba gutanga amakuru yerekeye ruswa mu gihe hari aho bayiketse kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.
Ati “Turasaba abatugana kudatanga amafaranga mu ntoki, serivisi zose zishyurwa kuri banki cyangwa bakoresheje ikoranabuhanga kandi icyangombwa turashaka ko badutungira agatoki bakatwereka abantu basaba ruswa.”
Yavuze ko REG yahagurikiye ikibazo cya ruswa gishobora kugaragara mu bakozi bayo kandi igomba kurandurwa burundu binyuze muri gahunda ya ‘Ruswa Oya’.
Yongeyeho ati “Ni gahunda twiyemeje nk’ikigo gishinzwe ingufu, mu kunoza serivisi dutanga ku bafatabuguzi bacu. Ubutumwa twari dufite buroroshye ni ruswa oya. Ni gahunda ihoraho ntabwo ari rimwe gusa. Ubu nk’ikigo twagihagurukiye (ikibazo cya ruswa) ku buryo tugomba kuyirandura burundu.”
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madaleine, yashimye ubukangurambaga bwatangijwe na REG bugamije kurwanya ruswa, yemeza ko bigamije kuyihashya burundu muri serivisi zitangwa.
Nirere yavuze ko urebye ahakiri icyuho cya ruswa ari mu mitangire ya serivisi, bityo ko bisaba kunoza imitangire yayo mu guhashya ruswa.
Ati “Iyo serivisi idatanzwe neza, ntitangwe ku gihe, cyangwa se ikishyurwa kandi yari ubuntu cyangwa se amafaranga umuntu yemerewe gutanga akayarenza ni ho haba hari ikibazo gikomeye. Burya serivisi iyo itinze gutangwa cyangwa kuzarira kuyitanga, bituma umuntu ashobora kwibwiriza agatanga ruswa ariko hari n’ibyo tujya tubona aho usanga abakozi bagiye mu baturage baka umuturage nk’amafaranga y’urugendo, kandi bitemewe.”
Yongeyeho ko hakwiye kuvugururwa imitangire ya serivisi kugira ngo abaturage bashaka serivisi babashe kuzibona neza kandi ku gihe, bareke gusiragizwa kuko ari byo biteza intandaro ya ruswa, bigaha n’icyuho abamamyi bajya biyitirira ko ari abakozi ba REG bakambura abaturage amafaranga.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru kuri ruswa kuko bifasha mu kugabanya abayisaba cyangwa abayitanga.
Umuvunyi Mukuru yasabye ibigo bitandukanye gukomeza ubukangurambaga bugamije guhashya ruswa no kwigisha abaturage.
Icyegeranyo kuri ruswa (Rwanda Bribery Index) cyakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda muri 2024, kigaragaza ko REG iri ku mwanya wa gatatu mu bigo bigaragaramo ruswa ku kigero cya 7.8% bivuye kuri 5.8% mu 2023 ndetse na WASAC igakurikiraho n’igipimo cya 7.2%.
Tanga amakuru kuri nimero ya REG 0788310606, wayoherezaho ubutumwa bwa whatsapp, SMS cyangwa se ukayihamagara kandi amakuru watanze agirwa ibanga. Twese hamwe “Ruswa Oya”
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727