
Ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2028, REG yiifatanyije na Minisiteri y’uburezi ndetse na Politeknike y’u Rwanda ishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) mu gikorwa cyo gusoza amarushanwa yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga ibisubizo ku bibazo ibigo ndetse n’inganda zo mu Rwanda zihura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Ni amarushanywa ngarukamwaka yiswe 'RP SKILLS CHALLENGE 2026 EDITION:HACHATHON' yari amaze iminsi 18. Ijambo “Hackathon” ni irushanwa cyangwa amahugurwa aho abantu bahanga udushya (innovation) mu gihe gito.
Mu ijambo ry'Ikaze, Umuyobozi mukuru wa Politekinike y’u Rwanda Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gushaka ubufatanye n’abanyenganda ku buryo imishinga ikorwa n'abanyeshuri yajya inashyirwa mu bikorwa, igatanga ibisubizo.
Umwe mu mishinga ujyanye n’ibikorwa bya REG watsinze amarushanwa ni umushinga wakozwe n’abanyeshuri bo mu ishuri RP Musanze Eric Ndikumana ndetse na Ishimwe Steven, akaba ari umushinga wagaragaje igisubizo mu kurwanya ubujura no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Eric yagize ati: ‘’Agashya kari mu mushinga wacu ni uko n’iyo umujura agerageje kuza ahari ibikorwa bya REG nko ku makusanyirizo (Substation), twashyizeho camera na Sensors zimenya umuntu uhageze,noneho camera ikamubona, ikabyoherereza AI (ubwenge bukorano ) igasesengura, igahita imenyesha inzego zose za REG ku buryo bahita bakurikirana icyo kibazo bagafata uwo mujura. Ikidasanzwe ni uko camera ziba zifite ububasha bwo gusesengura icyo uwo muntu arimo gukora bitandukanye no kumubona gusa.’’
Ishimwe Steven bafatanyije yagize ati: ‘’Icyifuzo cyacu ni uko umushinga wacu washyirwa mu bikorwa bigatangira gutanga umusaruro.’’
REG igaragaza ko isanzwe ifitanye ubufatanye na RP mu mishinga itandukanye kuri ubu hakaba hiyongereyeho n’uyu mushinga. REG kandi igaragaza ko umushinga w'aba banyeshuri ari umushinga mwiza kandi izakomeza gukorana n’abo banyeshuri ndetse na RP mu kureba uburyo uwo mushinga (Solution) watekerejwe n’abanyeshuri wanozwa, hanyuma ukaba wanatangira gushyirwa mu bikorwa.
Jean Paul Iradukunda, Umuyobozi w’agashami gashinzwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga muri REG, yashimye umushinga wakozwe n’abanyeshuri ba RP batsinze amarushanwa avuga ko unogejwe neza wazafasha mu kurwanya ubujura n’abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Yagize ati: ‘’Abanyeshuri barashoboye, RP irigisha neza, urabona ko harimo ibisubizo biganisha ku iterambere. Icyo navuga ku mushinga bakoze ni mwiza, ariko biracyari ku rwego rukeneye kongera kunozwa bagashyiraho ibyo twitwa features. Ibyo bakoze kandi biragaragara ko bifite icyo byafasha REG, tuzabegera bose tugerageze gukorana na bo no kureba ibyo twahinduramo, tuyitangize mu igerageza (pilot Project) nitubona birimo gutanga umusaruro tuyigeze ku buyobozi bukuru, ku buryo byahinduka umushinga ufatika wo gutanga umusaruro mu bikorwaremezo bya REG.’’
Mu ijambo rye nk’Umushyitsi mukuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Irere Claudette, yashimye abanyeshuri batsinze aya marushanwa anasaba ibigo by’abikorera, ibya Leta ndetse n’abanyenganda kugira ubufatanye n’imikoranire ifatika na RP mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga y’abanyeshuri baba bavumbuye udushya mu gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: ’’Icyodusaba ni imikoranire hagati y’amashuri nk’aya ya tekinike n’abikorera, kuko iyo bitabayeho ibi bisubizo biba byavumbuwe biguma hano, tugasaba n’uruhare rwa mwarimu mu kumenya ibigezweho noneho akabizana akabyinjiza mu byo abanyeshuri biga.’’
Ni irushanwa ryitabiriwe n'abanyeshuri 48 bari mu matsinda 18 bafite imishinga (Challenges) 6 yatoranyijwe ijyanye na Kompanyi esheshatu zitandukanye zayitanze ngo ishakirwe ibisubizo muri RP.
Mu mishinga yakozweho ubushakashatsi mu kuba yabonera ibisubizo ibibazo bihari harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho, n’iyindi ijyanye n’inganda nk'Inyange n’ibindi.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727