
Taliki ya 8 Gicurasi 2026, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, na Minisiteri y’uburezi, bifatanyije na Politeknike y’u Rwanda, iteza imbere imyuga n’ubumenyi-ngiro Rwanda Polytechnic (RP) mu gikorwa cyo gusoza amarushanwa yo guhimba udushya mw’ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga ibisubizo ku bibazo ibigo ndetse n’inganda zo mu Rwanda zihura nabyo mu buzima bwa buri munsi. Ni amarushanywa ngaruka-mwaka yiswe RP SKILLS CHALLENGE 2026 EDITION: HACHATHON yari amaze iminsi18.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Irere Claudette, yashimye abanyeshuri batsinze aya marushanwa anasaba ibigo by’abikorera, ibya Leta ndetse n’abanyenganda kugira ubufatanye n’imikoranire ifatika na RP mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga y’abanyeshuri baba bavumbuye udushya mu gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: ’’Icyodusaba ni imikoranire hagati y’amashuri nk’aya ya Tekinike n’abikorera, kuko iyo bitabayeho ibi bisubizo biba byavumbuwe biguma hano, tugasaba n’uruhare rwa mwarimu mu kumenya ibigezweho noneho akabizana akabyinjiza mu byo abanyeshuri biga.’’
Umuyobozi mukuru wa Politekinike y’u Rwanda Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gushaka ubufatanye n’abanyenganda ku buryo iyo mishinga itangira gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati; ’’Icyo twifuza ni ugukomeza kunoza iyi mishinga Prototype mu byo twita Post-challenge noneho hakabaho imikoranire, ibyo bisubizo byatanzwe n’abanyeshuri abanyenganda n’abikorera bakazikoresha twese tukabishyiramo imbaraga abanyeshuri bagahita batangira gukorana n’inganda kandi hari inganda zamaze kubitwemerera, reka turebe ibizavamo ariko ni iyo gahunda dufite.’’
Umwe mu mishinga ujyanye n’ibikorwa bya REG watsinze amarushanwa ni umushinga wakozwe n’abanyeshuri bo mu ushuri RP Musanze Eric Ndikumana ndetse na Ishimwe Steven. Uwo mushinga wagaragaje igisubizo mu kurwanya ubujura no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Eric yagize ati: ‘’Agashya kari mu mushinga wacu ni uko n’iyo umujura agerageje kuza ahari ibikorwa bya REG nka Substation, twashyizeho camera na Sensors zimenya umuntu uhageze,noneho camera ikamubona, igahereza ubwenge bukorano (AI) igasesengura, igahita imenyesha inzego zose za REG ku buryo bahita bakurikirana icyo kibazo bagafata uwo mujura. Ikidasanzwe ni uko camera ziba zifite ububasha bwo gusesengura icyo uwo muntu arimo gukora bitandukanye no kumubona gusa.’’
Ishimwe yagize ati: ‘’Icyifuzo cyacu ni uko umushinga wacu washyirwa mu bikorwa bigatangira umusaruro.’’
REG igaragaza ko isanzwe ifitanye ubufatanye na RP mu mishinga itandukanye kuri ubu hakaba hiyongereyeho n’uyu mushinga. REG kandi yatangaje ko ari umushinga mwiza kandi izakomeza gukorana n’abo banyeshuri ndetse na RP mu kureba uburyo uwo mushinga (Solution) yavumbuwe n’abanyeshuri wanozwa, hanyuma ukaba wanatangira gushyirwa mu bikorwa.
Jean Paul Iradukunda, umuyobozi w’agashami gashinzwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga muri REG, yashimye umushinga wakozwe n’abanyeshuri ba RP batsinze amarushanwa avuga ko unogejwe neza wazafasha mu kurwanya ubujura n’abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Yagize ati: ‘’Abanyeshuri barashoboye, RP irigisha neza, urabonako hazamo iterambere. Icyo navuga ku mushinga bakoze, babikoze neza, ariko biracyari ku rwego rukeneye kongera kunozwa bagashyiraho ibyo twitwa features. Ibyo bakoze kandi biragaragara ko bifite icyo byafasha REG, tuzabegera bose tugerageze gukorana nabo no kureba ibyo twahinduramo, tuyitangize gato(pilot Project)nitubona irimo gutanga umusaruro tuyigeze ku buyobozi bukuru, nitubona irimo gutanga umusaruro kuburyo twatangira k’umushinga ufatika wo gutanga umusaruro mu bikorwaremezo bya REG dukomeze tuyikoreshe.’’
Ijambo “Hackathon” ni irushanwa cyangwa amahugurwa aho abantu bahanga udushya (innovation) mu gihe gito.
Ni abanyeshuri 48 bari mu matsinda 18 bafite imishinga (Challenges) 6 yatoranyijwe ijyanye na Kompanyi esheshatu zitandukanye zayitanze ngo ishakirwe ibisubizo muri RP.
Mu mishinga yakozweho ubushakashatsi mu kuba yabonerwa ibisubizo harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho, n’iyindi ijyanye n’inganda nka Inyange n’izindi.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727