
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG igaragaza ko hatagize igihinduka intego yo kuzuza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II mu mpera z’umwaka utaha wa 2027 izagerwaho.
Umuyobozi mukuru wa REG Eng. Byilingiro Maximilien, ubwo yasuraga ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II, (NYABARONGO II HYDROPOWER PLANT) rurimo kubakwa hagati y’akarere ka Gakenke na Kamonyi, yasobanuriwe aho imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze.
Muri urwo ruzinduko, Bwana Maximilien yashimye aho imirimo igeze, ariko anasaba Kompanyi y’abashinwa yubaka urwo rugomero (Power China-SINOHYDRO) ndetse n’abandi batekinisiye bari gukurikirana imurimo yo kurwubaka b’ishami rya REG-EDCL kongera imbaraga no kwihutisha imirimo yo kubaka urwo rugomero kugirango rutazarenza igihe ntarengwa bihaye yo kuba rwuzuye.
Kuri ubu imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze ku gipimo cya 73.1% bikaba biteganijwe ko ruzarangira kubakwa biterenze mu kwezi kwa 12, 2027. Urwo rugomero ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43.5MW, ruzatanga n’amazi angana na Metero cube zirenga Miliyoni 445 m3 ku munsi. Ruzaba kandi rufite n’idamu cyangwa ikiyaga kinini kibikwamo amazi (Reservoire) kizaba gifite akamaro gatandukanye harimo nko kuhira imyaka, kwirinda imyuzure mu bice byo hepfo y’urugomero n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe imishinga ibyara akanakwirakwiza amashanyarazi mu ishami rya REG EDCL Higaniro Theoneste, yemeza ko hatagize igihinduka intego bihaye yo kuzuza uru rugomero rw’amashanyarazi mu mwaka utaha izagerwaho.
Yagize ati: ‘’Twaha abaturage icyizere ko iriya ntego twihaye kandi ko izagerwaho kuko turacyafite umwaka n’igice, kandi umushinga mu by’ukuri urimo uragenda neza, nubwo abantu babizi ko iriya ntambara y’Amerika na Iran yagiye itera ibibazo mu buryo navuze bugendanye n’ubwikorezi bwo kuzana ibikoresho mu Bushinwa n’ahandi, ariko turi gukora ibishoboka byose kugirango ibyo bikoresho bijye bihagera akandi kazi kagombaga gukorwa karangiye, duhita tubikoresha (Installation), tukareba ko koko ayo mataliki twihaye twayageramo twarangije umushinga.’’
Liu Qiankun, umuyobozi wa Kompanyi y’abashinwa yubaka urwo rugomero (Power China-SINOHYDRO) nawe yemeza ko barimo gukora ibishoboka byose bakora amasaha 24/24, iminsi 7/7 ngo imirimo yo kubaka uru rugomero irangire.
Yagize ati: ‘’Turimo turakora ibishoboka byose ngo dusoze uyu mushinga kandi turizera neza ko intego twihaye tuzayigeraho nta kabuza.’’
REG ivuga kandi ko uru rugomero ruzagira uruhare mu kongera umuriro mwiza, udacikagurika, kandi udahenze ku bafatabuguzi bayo, inganda n’abashoramari.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727