
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yashimye abagore mu iterambere ry’Ikigo n' umusanzu wabo mu geteza imbere urwego rw'ingufu z'amashanyarazi.
Uyu muhango wahuje abayobozi bakuru muri REG , abakozi b'aabagore n’abakobwa baturutse mu mashami yayo uko ari 33 hirya no hino mu gihugu, abakora ku ngomero z'amashanyarazi, ku makusanyirizo, abakora mu biro , abimenyereza umwuga ndetse n’abandi bakorera icyo kigo ku bw’amasezerano y’igihe runaka.
Abitabiriye ibyo birori, bahawe indabo nk’icyimenyetso cy’uburyo ikigo kibishimiye ndetse n'izindi mpano (gift) kubera umusanzu wabo , ubunyamwuga, umurava n’ubwitange no kudacika intege biranga abagore.
Hatanzwe kandi ibiganiro birimo uburenganzira bw’abakozi n’uburyo bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kubera mu kazi, hagamijwe gushishikariza abagore kuvuga OYA ndetse no gutanga amakuru ku ihohoterwa iryo ariryo ryose rishobora kuba ryagaraga mu kazii.
Umuyobozi Mukuru wa REG, bwana Armand Zingiro, yashimiye abagore ku ruhare rudasanzwe bagira mu iterambere ry’ikigo, agaragaza ko ari byo bifasha REG kugera ku ntego zayo.
Yagize ati: “Nk'uko iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro’, itwibutsa akamaro ko guteza imbere abagore no kubaha amahirwe angana n'ayabandi.”
Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda ku mbaraga ikomeje gushyira mu kubaka ubushobozi bw’abagore n’abakobwa mu nzego zitandukanye, bikaba bigaragarira mu iterambere igihugu kimaze kugeraho.
Yongeyeho ko REG yishimira guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abagore n’abakobwa, kuko ibafata nk’inkingi y’ingenzi mu kugera ku rwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga.
Ati: “REG yiyemeje gukuraho inzitizi zose zishobora kubangamira abagore mu kazi kugira ngo bakore neza kurushaho. Iyo abagore bateye imbere, n’ikigo cyacu ndetse n’igihugu cyose bitera imbere.”
Muri uwo muhango hanabaye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyibanze ku buryo abagore bashobora kongererwa ubushobozi mu rwego rw’ingufu, ndetse n’uburyo bashobora guhuza inshingano z’akazi n’iz’umuryango.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya REG, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru Dr Didacienne Mukanyiligira, yashishikarije abakobwa n’abagore kwizera ubushobozi bwabo no gukomeza gushyira imbaraga mu rugendo rw’imirimo ya tekinike bahisemo.
Yagize ati: “Imirimo ya tekinike mwahisemo ikwiye kubatera imbaraga aho kubaca intege. Ku kazi turashyigikirana kandi tugakorana kugira ngo twese dutere imbere. Ariko kandi ni ingenzi gukomeza kongera ubumenyi n’ubushobozi.”
Yanashishikarije abakobwa bato gufata inshingano bakiri bato no gukorera hamwe mu kugera ku ntsinzi.
Ati: “Buri wese kandi akwiye kwisuzuma akibaza ati’ mu rugendo rw’umwuga wanjye, ni iki nshaka kugeraho by’ukuri?”
Dr. Mukanyiligira yanashishikarije abagore gukomeza kwiyungura ubumenyi binyuze mu mahugurwa atandukanye, harimo n’amasomo ajyanye n’imicungire y’imishinga, kugira ngo barusheho kugira ubushobozi bubafasha kujya mu myanya ifata ibyemezo.Yanahamagariye abayobozi gushyiraho inzira zisobanutse zifasha abagore benshi kurushaho kugera mu myanya y’ubuyobozi.
Uyu muhango wanagaragaje udushya twahanzwe n’urubyiruko mu rwego rw’ingufu. Abanyeshuri bo muri École des Sciences Saint-Louis de Montfort Nyanza na Collège Sainte-Marie Reine Kabgayi, ku bufatanye na Starlight Africa, berekanye imishinga yacyemura ibibazo bijyanye n’ingufu ndetse ikihutisha akazi. Abo banyeshuri barashimiwe kandi bahabwa ibihembo na REG kubera ibitekerezo byabo bishya, mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.
Imibare ihari igaragaza ko kugeza ubu 24% by’abakozi bakora muri REG ari abagore ariko iki kigo gifite intego yo kugera kuri kuri 30% nk’agahunda ya Leta
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727