
Mu gusoza icyumweru cyahariwe abakiriya, Ubuyobozi Bukuru bwa REG bwifatanyije n’abakiriya bo mu ishami rya REG- Kicukiro, bubashimira ubufatanye n’imikoranire myiza isanzweho ndetse bubizeza ko REG intego zayo ari ukwita ku bakiriya igihe cyose ko atari ibintu byo mu cyumweru kimwe gusa.
Umuyobozi mukuru wa REG Byilingiro Maximilien, yashimye abafatabuguzi ba REG n’ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri Kicukiro ku mikoranire myiza ihari mu gusigasira ibikorwaremezo biba byegerejwe abaturage; abasaba kandi no gukomeza iyo gahunda kuko ari ibikorwa remezo bihenze kandi iyo byibwe cyangwa bikangizwa, ingaruka zigera kuri buri wese.
Yibukije ko nubwo icyumweru cyahariwe abakiriya gisojwe ariko gukomeza kwita ku bakiriya byo bidahagaze, ko ahubwo ari inshingano za buri munsi.
Ati: ‘’ Icyumweru dusoje uyu munsi cyari umwihariko, aho twegeraga abakiriya bacu tubasanze aho babarizwa, ariko ntabwo ariho turangirije akazi, tugomba gukomeza gukora neza, noneho 2029 ikazadusanga buri muturage afite amashanyarazi kuko niyo ntego y’igihugu cyacu.
Yongeyeho ko REG ikomeje gushyiraho ibikorwa remezo byinshi kugira ngo bifashe mukugabanya umwanya abakiriya bamara badafite umuriro mu gihe haba hari ikibazo runaka gitumye ubura.
Bamwe mu bakiriya n’abafatabuguzi ba REG mu ishami rya Kicukiro, bashima imitangire ya serivisi za REG, bemeza ko ugereranyije no mu myaka yashize kuri ubu REG itanga Serivisi nziza ku bakiriya bayo kandi ko n’iyo habaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro bagaragaza ubushake bwo kwihutira kubikemura.
Nsengimana Ernest, ni umwe mu bubatsi wo mu karere ka Kicukiro yagize ati: “ Serivisi za REG ubona ko zigenda neza, n’iyo habayeho 'pane' ubona ko bihutira kubikosora kandi ntibatinda kubona aho ikibazo cyabereye.”
Uwase Grace utuye i Karembure mu karere ka Kicukiro yagize ati: Serivisi za REG mbona ari nziza, iyo ubahamagaye bahita bagufasha kandi nibyo twebwe tuba twifuza."
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’umurenge wa Kagarama muri Kicukiro, madamu Murekatete Patricie, yavuze ko mu izina ry’abaturage ayobora hari byinshi bishimira ku mikoranire na REG.
Ati "Iyo abaturage bagize ikibazo uwa mbere bahamagara ni Gitifu, rero ngashima REG ishami rya Kicukiro kuko mwashyizeho imbuga nkoranyambaga duhuriraho tukamenya ibibazo abaturage bafite tukabikemura dufatanyije twese, kandi n’abaturage ubwabo bashimira servisi REG itanga.”
Kugeza ubu REG igeze ku kigero cya 88.3% mu gukwirakwiza amashanyarazi ndetse hakaba hari intego ko abaturage bose bari ahagenewe imiturire bazaba bagejejweho amasahanyarazi 100% bitarenze 2029.
UMUSOZO
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727