
Ku wa 24 Mata 2026, Ubuyobozi n’abakozi ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) n’abahagarariye imiryango y’abari abakozi ba Electrogaz, bibutse abakozi 174 kugeza ubu akaba aribo bamaze kumenyekana ko bakoreraga electrogaz bakaba barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso ruriho amazina y’abamaze kumenyekana, hakurikiyeho gusoma amazina yabo bigizwemo uruhare n’abakozi ndetse n’abo mu miryango y’abari abakozi ba Electrogaz.
Mu ijambo ry’umushyitsi Mukuru muri uwo muhango, akaba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo guha agaciro abari abakozi b’iyahoze ari Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amb. Uwihanganye avuga ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32, hari abakomeza kugoreka amateka bityo akaba ari inshingano z’abakozi n’ubuyobozi guhaguruka bakabarwanya.
Yagize ati: “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo twakwirengagiza ko hari abagikomeje kubiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni inshingano yacu kuvuga ukuri no kubungabunga amateka yacu nubwo asharira.”
Yibukije urubyiruko rukora muri REG na WASAC Group ko rufite umukoro wo kubaka u Rwanda ruzira Jenoside no kongera gutekereza ku mateka agaragaza ko igihugu cyasenywe n’urubyiruko, ariko kikongera kubakwa n’urundi rubyiruko rwari rufite intego imwe yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kunga Abanyarwanda, akaba ari byo byagejeje ku mahoro Abanyarwanda bafite ubu.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yavuze ko abakozi ba REG na WASAC Group biyemeje kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri aho yaturuka hose.
Agira ati: “Nk’abakozi ba REG na WASAC Group, twiyemeje guca burundu umuco mubi w’amacakubiri waranze abakoreraga Electrogaz kera. Twiyemeje gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, tukabigira intego zituranga mu kazi kacu ka buri munsi.”
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr Asaph Kabaasha, yavuze ko ikigo cya Electrogaz cyari gifite inshingano zo gutanga amazi n’umuriro w’amashanyarazi, kikaba cyarakoreraga aho REG ikorera ubu, ari naho hibukirwa Abatutsi bishwe, bakoreraga Electrogaz.
Yagize ati: “Kubibuka biduha umwanya wo kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe. Icyo dusabwa; ni ukwirinda amacakubiri, tukimakaza umuco w’amahoro, tukirinda ivangura, no kurwanya ingengabitekerezo aho iva ikagera.”
Lt. Col. Gaëtan Semucyo wari mu ngabo 600 zari muri CND ku Kimihurura, mu kiganiro yatanze, yagaragaje ubugwari bw’abakozi bagambaniye bagenzi babo b’Abatutsi, bakaranga aho abandi bari bihishe, asaba ko atari ibintu bikwiye kongera kubaho ukundi.
Yavuze kandi ko umusirikare wabaga yasanze abe bishwe, yarangwaga no kugira umutima ukomeye no kugendera ku mabwiriza y’umuyobozi w’Urugamba, ibyo bigatuma atihorera bityo ko umuntu usenya ubumwe bw’Abanyarwanda, ari uwo kwamaganwa.
Yagize ati: “Kutihorera ni igikorwa gikomeye, gusanga abo wasize babishe babamaze, ufite imbunda ariko ubuyobozi bukaguha icyerekezo cyo kutagira uwo urasa ngo wihorere, ni ikintu gikomeye.”
Yibukije ko urubyiruko rwa RPF Inkotanyi ari rwo rwahagaritse Jenoside yibutsa kandi ko urubyiruko igihugu gifite uyu munsi ari rwo rwinshi bityo ko rukwiye kurangwa n’ubumwe n’ubudaherenwa kugira ngo jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Muhorakeye Odette, umwe mu bari abakozi ba Electrogaz warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko nyuma yo gusaba akazi yarakabuze akaza kukabona muri Electrogaz naho bacunaguzwaga n’abakozi bagenzi babo, bakibasirwa cyane, bagafungwa, abandi bakirukanwa mu kazi kubera ko ari Abatutsi, atari uko badashoboye akazi.
Yagize ati “Mbere yo kujya gukora muri Electrogaz, nasabye akazi mu yahoze ari Banki y’Ubucuruzi (BCR) barakanyima nzira ko ndi Umututsi. No muri Minisanté barakanyimye nzira ko ndi Umututsi kandi nkomoka i Gitarama. Twabagaho mu bwoba, twihishahisha mu gihugu cyacu kandi turi Abanyarwanda ngo batatwica nk’uko bahoraga babitubwira.”
Abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi bashima Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo iyo zitabaho batari kurokoka, bashimira ko kuri ubu igihugu cyabahaye agaciro n’umudendezo, bakaba batekanye.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727