
Ku bufatanye bwa Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG n'Ikigo gishinzwe iterambere cy'abadage GIZ, mu gihe cy'umwaka umwe bamaze guha amashanyarazi ingo 2,750 ziganjemo iyobowe n'abagore ndetse n'abandi b'amikoro macye bo mu turere 10 two hirya no hino mu gihugu.
Ni ibikorwa bakorewe ku buntu kuko bagejejweho amatara, insinga ndetse bagakorerwa imirimo yo kugeza umuriro mu nzu zabo (installation) kugeza batangiye gucana nta kiguzi akaba ari ibintu bishimira ko byahinduye ubuzima bwabo.
Ingo zabonye amashanyarazi ziri muri Rwamagana ni 182, Musanze 339, Rubavu 273, Nyaruguru 419, Nyamagabe 142, Kayonza 200, Bugesera 163, Muhanga 483, Ruhango 413 na Kamonyi 136, zose hamwe zikaba 2,750 murizo 1654 zikaba ziyobowe n’abagore.
Abo twasuye bo mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kamamana, mu kagari ka Kaduha, umurenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana barishimira ko kuri ubu bavuye mu icuraburindi nyuma yo kugezwaho umuriro w'amashanyarazi bakaba bari mu iterambere kubera kubona amashanyarazi.
Muhimakazi Beatrice yagize ati:’’Njyewe nkibona umuriro nayiraye ku ibaba, naraye ntekereza televisiyo, bwakeye nagezeyo nayiguze mpita nzana nuza kuyesitara, nawe ndamuhemba. Rwose tutarabona amashanyarazi twari mu bwigunge, dufite agahinda kenshi ariko uyu munsi dufite umunezero, dufite ibyishimo, turacana, turakoresha amatelevisiyo, telefoni zirakora, ibyo byose tubikesha umukuru w’igihugu. Ubu twateye imbere.’’
Musabwamana Beatrice nawe yagize ati: ‘’Mbere y’uko tubona amashanyarazi twari tubayeho nabi, ariko nyuma tubonye amashanyarazi twarishimye cyane kuko twabonye impinduka nyinshi , iradio turara twumva tukamenya aho igihugu kigeze, hari Byinshi duteganya gukoresha uyu muriro nitubona igishoro nko gucuruza amata, abana ku mashuri bagiye kubona uko biga neza n’ibindi.’’
Ayubusa Turikumana Olivier, Umuyobozi ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’imishinga (Project Manager) muri REG mu ishami ryayo rya EDCL avuga ko uyu mushinga wari ugamije kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi ariko by’umwihariko hitawe ku ngo zifite amikoro macye zikaba zinaherereye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi ariko izo ngo zigasigara zitabonye amashanyarazi kubera ubushobozi bucye bwazo.
Yagize ati: ‘’Umwihariko w’uyu mushinga ni uko twabahaye cashpower tukanabakorera kanabafasha kugeza mu ngo ayo mashanyarazi (installation) ku buntu, ku berako ari za ngo twagiye tubona zitandukanye n’izindi zitabona ya mafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwf) cyangwa ibihumbi ijana ijana (100,000Rwf) ngo bagereze amashanyarazi mu nzu ndetse n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi nk’amatara n’ibindi; tubibahera ubuntu ngo barusheho nabo kwiteza imbere.
Yakomeje agaragaza ko hari ibiganiro icyizero ko n’ingo zasigaye zitabonye zitabonye ayo mashanyarazi nazo ko ari vuba. Ni umushingwa watangiye mu Ukuboza 2024 urangira muri Kamena uyu mwaka wa 2025.
Dorothée Merkl, Umuyobozi w’imishinga no guteza imbere ingufu muri GIZ (Project Coordinator/Energy Advisor, Energising Development (EnDev) avugako hari n’ibindi biganiro barimo gukorana na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) bigamije kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi ku batishoboye.
Yagize ati: ‘’Mu by’ukuri twishimiye umusaruro watanzwe n’uyu mushinga watumye hari abagore bayoboye ingo 1654 babona amashanyarazi bakava mu bwigunge, turi mu biganiro na REG bigamije kongera inkunga ya 100,000 EUR, bizadufasha kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi nibura zikagera ku 6700.
REG igaragaza ko uyu ari umushinga ufite agaciro k’amadorali y’Amerika 350,000 EUR hafi miliyoni zigera kuri 600,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
REG igaragaza ko kuri ubu imaze kugeza ku baturage amashangarazi ku kigero kingana na 85%, ikaba ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage 100% bitarenze mu myaka itanu iri imbere.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727