
Sena y’u Rwanda yashimye REG ku buryo ikomeje kwesa imihigo yo kwegereza amashanyarazi abaturage n’ingamba zo gukemura ibibazo bigihari ndetse bishimira ko nibura buri karere gafite umuriro w'amashanyarazi ku kigero kiri hejuru ya 80% kandi ko n'imirimo yo kuyakwirakwiza igikomeje.
Kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu REG bwitabye Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri sena y’u Rwanda, mu rwego rwo kugaragarizwa ibyavuye mu igenzura ry’ibikorwa bya guverinoma mu kugeza amashanyarazi kuri bose.
Abasenateri bashimiye REG ko nyuma yo gusura uturere dutandukanye, inganda n'ingomero bitunganya amashanyarazi, ibigo bikoresha amashanyarazi n'amavuriro, amashuri, inganda n'ibindi, bashima ko hari byinshi byakozwe kandi ko abakozi ba REG babahaye amakuru ahagije.
Mu bibazo abasenateri bagaragaje harimo ibura ry'amashanyarazi hamwe na hamwe. Muri ibyo biganiro barebeye hamwe ibibazo bigihari n’ingambazihari zigamije kubicyemura kugira ngo amashanyarazi yizewe kandi adacikagurika azagere kuri bose bitarenze mu mwaka wa 2029.
Umuyobozi mukuru wa REG, Byilingiro Maximilien, yashimiye cyane ubufatanye hagati ya REG na Sena y’u Rwanda harimo gukora ubuvugizi ndetse no kwerekana ibibazo bigaragazwa n'abaturage no kujya inama z’uko byakemuka.
Ubuyobozi bwa REG bwerekanue ingamba nyinshi zihari n’iziteganywa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu buryo burambye.
Muri izo ngamba zagaragajwe, harimo kubaka imiyoboro mishya y’amashanyarazi ingana na (381.8km), kuzuza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ruzatanga MW 43.5 rukaba kuri ubu rugeze kuri 75%, kubaka amakusanyirizo y’amashanyara cyangwa se substations nshyashya cumi n’imwe (11), imishinga iteganywa yo kubyaza izuba ingufu z’amashanyarazi (Solar Energy Projects) izatanga ingufu z’amashanyarazi zirenga (200MW), kwihutisha kugeza amashanyarazi mu tugari 25 dusigaye tudafite amashanyarazi uyu mwaka, n’indi itandukanye.
Mu ngamba kandi zo gukomeza kunoza serivisi, abasenateri bagaragarijwe uburyo REG ikoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana:
-Imikorere ya buri muyoboro w’amashanyarazi,
-Kunoza serivisi zo gusaba umuriro hifashishijwe ikoranabuhanga
-Kwihutisha itangwa rya serivisi ku bafatabuguzi. n'ibindi
By'umwihariko, abagize komisiyo basabye ko REG yongera imbaraga muri mu guhuza ibikorwa (coordination) mu bijyanye n’ingano y’abaturage bafite amashanyarazi adafatiye ku mirasire y’izuba (off-grid) kuko harubwo REG ibabara mu bafite umuriro kandi akenshi iyo mirasire iba itagikora yarashaje.
Abasenateri bemeza ko akenshi ba-rwiyemezamirimo bayihageza ntibazagaruke kureba ko ikora cyangwa idakora ngo isanwe. REG ikaba yagaragaje ko nabyo igiye kubyitaho.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727