
Bamwe mu bagore bakorera mu shami rya REG mu Ntara y’I Burasirazuba basobanura ko akazi kabo mu bya tekiniki mbere bakabonaga nk’inzozi zitazagerwaho, ariko hamwe no gukorana na REG ubu izo nzozi zabo zikaba zarabaye impamo.
Eng. Kuyisenga Marie Claudine, Uwamahoro Esperance na Gisele ni abagore bakiri bato bafite intego yo kugira uruhare rufatika mu rwego rw’ingufu. Bakaba bakorera mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Gatsibo.
Uretse kuba batanza serivisi zijyanye no kwegereza abaturage amashanyarazi mu turere bakoramo mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko bishimiye kubera abandi urugero, bagatera umwete abakobwa bakiri bato bakiri ku ntebe y’ishuri, ndetse bagatinyura abakirangiza amashuri yabo kugira be kuva mu byo bize ngo bajye mu yindi mirimo, ahubwo bakababereka ko bishoboka gukora cyane ngo bazavemo abatekinisiye b’ejo hazaza h’igihugu.
Mu ishami rya REG rya Ngoma, Eng. Kuyisenga Marie Claudine akora akazi ke n'ishema ryinshi, yerekana ko ubumenyi bwa tekiniki butagira abo bwaremewe.
Ati: “Niba umukobwa wo mu Karere ka Ngoma nkanjye ashobora gukora akazi kajyanye n’amashanyarazi kandi agatanga umusaruro, nawe wabishobora. Ubwo natangiraga byari nk’inzozi, ariko ubu izo nzozi zabaye impamo kandi ndacyakomeje.”
Mu ishami rya Kirehe, Uwamahoro Esperance atangira umunsi we, yiteguye gukemura ibibazo by’abakiriya no gukomeza gusubiza ibibazo byatuma umuyoboro w’amashanyarazi udakora neza.
Abisobanura agira ati: “Akazi kanjye ka buri munsi ni ugufasha abakiriya bashya bifuza amashanyarazi, gukemura ibibazo byagaragaye mu gihe habayeho ibura ry’amashanyarazi, kureba icyabiteye tukagikemura no gusana za mubazi zifite ibibazo (compteurs) kugira ngo abantu babone amashanyarazi nta nkomyi.”
Nyirahabimana Belise, ukorera mu Karere ka Gatsibo, avuga kimwe n’abagenzi be ko batewe ishema no gutanga serivisi nziza kandi inoze , ati “Nk’umukozi ushinzwe kwishyuza abakiriya banini hano muri Gatsibo, nishimira gukorera Abanyarwanda, nkemeza ko inyemezabwishyu zabo zikozwe neza kandi zikabageraho ku gihe. ”
Kugeza ubu, REG ifite abakozi b’igitsina gore bangana na 23% by’abakozi bose kandi umubare uragenda wiyongera. Ikigo gikomeza gushyigikira abatekinisiye b’abagore binyuze mu buryo bwo kongera uwo mubare binyuze mu mapiganwa y’ibizami, kubaha amahugurwa abongerera ubushobozi no kubafasha buri munsi mu kazi.
Mu kwezi kwa Mata 2025, Umuyobozi Mukuru wa REG yahawe igihembo na Rwanda Women in Business Awards (RWIBAC 2025) kubera gutsindira umwanya w’umugabo wahize abandi mu gushyigikira abagore mu marushanwa ya #RWIBAC2025.
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727