Announcements Details

ITANGAZO/KURWANYA RUSWA

Ubuyobozi Bukuru bw’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) buramenyesha abagana iki kigo bose bakeneye serivisi ko nta serivisi n’imwe yishyurwa amafaranga mu ntoki.
 
Umuntu ukeneye serivisi yishyurwa amenyeshwa igiciro akabanza akishyura kuri konti za banki za REG/EDCL/EUCL, akazana inyemezabwishyu (bordereau) agahabwa serivisi uko yayisabye. Naho ukeneye serivisi itangirwa ubuntu, ntiyemerewe na gato kuyitangira amafaranga.
 
Umuntu wese utanze amafaranga akayaha umukozi wa REG mu ntoki, akunze kwitwa ay’urugendo (transport facilitation) cyangwa se yishyura serivisi ubusanzwe itangirwa ubuntu, aba atanze RUSWA, yaba yabisabwe cyangwa atabisabwe n’uwo ayihaye, kandi ibi bihanwa n’amategeko ndetse ntibinemewe na gato mu mabwiriza agenga imyitwarire y’abakozi ba REG.
 
Ubuyobozi bwa REG buboneyeho no kumenyesha abantu bose ko bwabashyiriyeho umurongo wa telephone bakoherezaho ubutumwa bugufi (message) cyangwa bakatwandikira bakoresheje Whatsapp, igihe cyose basabwe RUSWA n’umukozi wa REG cyangwa bamubonye ari mu bikorwa bijyanye na RUSWA. Iyo nimero ni 0788310606.
 
Tuboneyeho no kubakangurira gukoresha uyu murongo mutanga amakuru y’aho mubonye ruswa muri serivisi z’amashanyarazi kugira ngo dufatanye kuyica burundu.
 
Ron Weiss
Umuyobozi Mukuru

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727