Announcements Details

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Uburyo bwo Kugurisha (Auction Method): Ipiganwa binyuze mu mabahasha afunze (Bidding through sealed envelopes)

Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashyanyarazi “EUCL” yishimiye kumenyesha abantu bose n’Amasosiyete babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ibafitiye Imodoka (Cars) zitandukanye 13 ndetse n’amapikipiki (Motocycles) 26 zigurishwa.

Lot 1

Imodoka (Cars)

Umubare

Imodoka

13

 

Lot 2

Ipikipiki (Motocycles)

Umubare

Ipikipiki

26

 

Hateganyijwe kandi gusura (site visit) ku Bantu cg Amasosiyete bifuza kugura izo Modoka na Pikipiki bizagurishwa muri iki cyamunara cyavuzwe haruguru. uko gusura (site visit) kukaba ari itegeko ku muntu wese cg Amasosiyete bifuza kugura ibyo binyabiziga.

Uko gusura (site visit) guteganyijwe tariki ya 20/03/2018 aho ziherereye i GIKONDO muri garage hamenyerewe ku izina rya “Industrial Park” mu masaha y’akazi (Guhera saa tatu za mu gitondo (9h) kugeza saa kumi n’imwe (17h)).

Amabahasha afunze akubiyemo ibiciro ndetse n’Ingwate ya Sheki izigamiye ingana na 20% y’ikiguzi k’ikinyabiziga bigomba kugezwa muri serivise ishinzwe itangwa ry’amasoko ku cyicaro gikuru cya EUCL Ltd (ahahoze ari EWSA Ltd), Etage ya mbere umuryango G114 bitarenze tariki ya 23/03/208 saa yine z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda (saa 10h za mugitondo) akaba ari nabwo zizafungurwa mu ruhame.

Amabahasha azaza akererewe ndetse na sheki itazigamiye ntazakirwa kandi nta agaciro azigera ahabwa. Andi mabwiriza agenga iri piganwa mwayasanga ku cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi). EUCL ifite uburenganzira bwose bwo kwanga inyandiko zose z’ipiganwa igihe zigaragaramo ibiciro biri munsi y’ibiciro fatizo cyangwa mu gihe zitujuje ibisabwa.

Icyitonderwa: Upiganwa wese ategetswe gusoma amabwiriza y’ipiganwa aboneka ku cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi) mbere yo gutegura no gutanga ibiciro. Uzatanga ibiciro wese azaba agengwa nayo mabwiriza kugeza cyamunara irangiye.

Bikorewe I Kigali ku wa 21/02/2018

Maj. Eng. Jean Claude KALISA
Umuyobozi Mukuru 

Gusoma birambuye kana hano

 

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727