Announcements Details

ITANGAZO KU BAFATABUGUZI BASHYA

Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL), iramenyesha abanyarwanda ko uburyo bwo guhabwa amashanyarazi bwavuguruwe mu buryo bworoheye buri wese ushaka amashanyarazi afite amikoro make. Ikiguzi cy’ifatabuguzi ry’amashanyarazi n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu na bitandatu y’u Rwanda (56,000 frw) ku bantu batuye muri metero zitarenze 37 uvuye ku ipoto ifatirwaho amashanyarazi no kubatuye hejuru y’izi metero 37 uvuye aho bafatira amashanyarazi ariko aba bo bakigurira ibikoresho. Aya mafaranga ashobora kwishyurirwa rimwe cyangwa akishyurwa mu byiciro bitewe n’ubushobozi bw’ushaka amashanyarazi.

1. Ku batishoboye kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi, mu byiciro bizakorwa mu buryo bukurikira:
Kwishyura amafaranga make kuri ibi bihumbi mirongo itanu na bitandatu (56,000 frw) asigaye akazishyurwa mu byiciro uko umuntu aguze amashanyarazi  agahabwa umuriro ungana na 50% y’amafaranga azanye ayandi 50% akishyura umwenda w’ifatabuguzi hongeweho 10% ry’umwenda asigayemo.

 2. Guhabwa amashanyarazi nta faranga na rimwe umuntu atanze hanyuma uko aguze umuriro w’amashanyarazi agahabwa umuriro ungana na 50% y’amafaranga azanye ayandi 50% akishyura umwenda w’ifatabuguzi hongeweho 10% ry’umwenda asigayemo

ICYITONDERWA:

Ubu buryo bwo kwishyura mu byiciro burareba kandi abantu bahawe amashanyarazi kera ariko ntibashobore kwishyura cyangwa gukomeza kwishyura ifatabuguzi ubu bakaba batabasha gukoresha amashanyarazi bahawe kubera amikoro make.

Ushaka ibindi bisobanuro yagana ishami rya EUCL rimwegereye, Ishami rishinzwe  Ubucuruzi rya EUCL cyangwa agahamagara ku murongo wa telefoni utishyurwa 3535.

Ubuyobozi bwa EUCL burashimira abafatabuguzi bayo imikoranire myiza bakomeje kugirana.

Bikorewe i Kigali kuwa 27 Gashyantare 2017

Ubuyobozi Bukuru bwa EUCL

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727