Announcements Details

ITANGAZO/ IBURA RY ' AMASHANYARAZI

Ubuyobozi Bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko kuwa Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2017 kuva saa mbiri za mu gitondo (8h00) kugeza saa tanu z’amanywa (11h00) hazaba ibura ry’amashanyarazi mu Turere twa   Muhanga, Ruhango, Nyanza, Gisagara n’agace gato ka Huye na Ngororero kubera imirimo yo gusana imiyoboro y’amashanyarazi iringaniye (30KV) ya Butare na Gatumba ihuza utwo turere twavuzwe haruguru.

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro w’amashanyarazi ashobora kugaruka mbere y’ isaha yavuzwe  haruguru.

Twiseguye kubafatabuguzi bacu kubera ibura ry’amashanyarazi rizaba mu gihe iyo miyoboro izaba isanwa.

Bikorewe i Kigali kuwa ……………                       

Ron WEISS
Umuyobozi Mukuru

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727