Announcements Details

ITANGAZO

Ubuyobozi bukuru bwa sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’Ingifu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko ku Cyumweru taliki 19 Gashyantare, 2017 uhereye saa mbiri (8h00) za mu gitondo kugeza saa sita (12h00) z’amanywa hazaba ibura ry’amashanyarazi mu turere twa Kicukiro na Gasabo mu mirenge ya Kimironko, Bumbogo, Nyarugunga, Ndera na Free zone kubera ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi iherereye i Bumbogo.

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro  ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

Twiseguye kubafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe uwo muyoboro uzaba uri gusanwa.

Bikorewe i Kigali kuwa 15 Gashyantare, 2017       

Wilson KAREGYEYA

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

ITANGAZO

Ubuyobozi bukuru bwa sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’Ingifu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko kuwa Gatandatu taliki 18 Gashyantare, 2017 uhereye saa mbiri (8h00) za mu gitondo kugeza saa kuminimwe (17h00) z’umugoroba hazaba ibura ry’amashanyarazi mu turere twa Gasabo na Rwamagana mu mirenge ya Rusorora (mu gace ka Ruhanga), Muyumbu na Fumbwe kubera ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi iherereye i Rugende.

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro  ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

Twiseguye kubafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe uwo muyoboro uzaba uri gusanwa.

Bikorewe i Kigali kuwa 15 Gashyantare, 2017

Wilson KAREGYEYA

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727