News & Events Details

29
Apr

Abakozi ba REG bakoze umuganda bafasha mu gusana ibyumba bicumbikirwamo abana mu kigo cy’umuryango SOS Children’s Village 

Kuwa gatandatu tariki ya 29 Mata 2023, abakozi ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) bifatanije n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi bakorera umuganda mu kigo gifashirizwamo abana cy’umuryango wa “SOS Children’s Village” giherereye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi. 

Uyu muganda wari ugamije kuvugurura inyubako zibamo abana, kugira ngo imibereho yabo babamo ikomeze kurushaho kuba myiza. 

Iki kigo cyashinzwe n’umuryango SOS Children’s Village hagamijwe gufasha abana  no gukemura ibibazo bisanzwe bibangamiye umwana mu muryango bikaba byanamuviramo kujya mu muhanda.

Muri uyu muganda, hakozwe imirimo itandukanye irimo gushyira uturindamibu ku madirishya y’inyubako ndetse no gusana imiryango n’ibirahure bishaje. Hanakozwe kandi indi mirimo itandukanye ijyanye no gusukura iki kigo. 

Umuyobozi Mukuru wa REG, yavuze ko REG isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha, kandi ko yibanda ku bikorwa birengera umwana bikanateza imbere umuryango. 

Yagize ati “Muri REG twemera ko gufasha umwana ari ukubaka ejo hazaza heza h’igihugu. Turashimira cyane umuryango SOS Children’s Village wemeye ko dufatanya muri ibi bikorwa kandi turabasezeranya  ko  ubu bufatanye buzakomeza igihe kinini”

Iki kigo cya “SOS Children’s Village Byumba” cyashinzwe mu mwaka wa 1997 kigamije gufasha abana bari baragizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. 
 

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727