ITANGAZO:IBURA RY'AMASHANYARAZI

Ubuyobozi bukuru bwa sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’Ingufu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko ku  Cyumweru taliki ya 09 Nyakanga 2017 uhereye saa mbiri za mu gitondo (8h00) kugeza saa sita z’amanywa (12h00)   hazaba ibura ry’amashanyarazi mu Mirenge ya Gikondo na Kigarama yo mu Karere ka Kicukiro kubera imirimo yo  gusana Umuyoboro w’amashanyarazi wa Gikondo Sejemu

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro  ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

Twiseguye ku bafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe uwo muyoboro uzaba usanwa.

Bikorewe i Kigali kuwa ………                               

 

Wilson KAREGYEYA

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

 

 

Copyright © 2017 Rwanda Energy Group Limited . All Rights Reserved.