ITANGAZO/ IBURA RY ' AMASHANYARAZI

Ubuyobozi bukuru bwa sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’Ingufu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko kuwa Gatandatu taliki ya 11 Werurwe 2017 uhereye saa mbiri za mu gitondo (8h00) kugeza saa saba z’amanywa (13h00)   hazaba ibura ry’amashanyarazi mu duce twa Karuruma, Bweramvura, Gatsata, Jali, Giti cy’inyoni, Nzove, Rutonde, Kamuhanda, Karama, Muhima, Gisozi k’Urwibutso kubera imirimo yo  kuvugurura umuyoboro w’amashanyarazi wa Kigali uva kuri post ya Jabana.

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro  ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

Twiseguye ku bafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe uwo muyoboro uzaba uri kuvugururwa.

Bikorewe i Kigali kuwa 08 Werurwe 2017

Wilson KAREGYEYA

 

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

Hits: 64
Copyright © 2017 Rwanda Energy Group Limited . All Rights Reserved.