ITANGAZO/ IBURA RY ' AMASHANYARAZI

Ubuyobozi bukuru bwa sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’Ingifu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko ku Cyumweru taliki 25 Gashyantare, 2017 uhereye saa mbiri (8h00) za mu gitondo kugeza saa sita (12h00) z’amanywa hazaba ibura ry’amashanyarazi mu turere twa Kicukiro na Gasabo mu mirenge ya Kimironko, Bumbogo, Nyarugunga, Ndera na Free zone kubera ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi iherereye i Bumbogo.

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro  ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

Twiseguye kubafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe uwo muyoboro uzaba uri gusanwa.

Bikorewe i Kigali kuwa 22 Gashyantare, 2017   

Wilson KAREGYEYA

 

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

Copyright © 2017 Rwanda Energy Group Limited . All Rights Reserved.